GushimishaIndirimbo ya 26 mu Gushimisha

Mana Rurema, ndagushima

1

Mana Rurema, ndagushima:

Wabonetse muri Yesu

Dor’ urukundo rwawe rwinshi

wakunze twebg’ abangizi!

Mana, watanz’ Umwana wawe

Ngw adukirish’ amaraso ye

2

Njye nguhimbaza, Mwami Yesu,

Kuko wangiriy’ ibambe,

Kandi wamfiriye ku Giti,

Unkurahw ibyaha byanjye

Muvunyi wanjye, ndagushima;

Ndakwihaye, mb’ uwawe rwose

3

Wasiz’ ubgiza bgawe bgose

War’ ufit’ ahw Iman’ iri,

Umber’ intama y’ igitambo,

Utwar’ ibyaha by’ abantu

Ngukundira, Mukiza wanjye

Ibyo wanyishyuriye byose

4

Urwo rukundo rwawe rwinshi

Rujya runtangaza cyane,

Uko nagiriw’ ubgo buntu,

Usumba byos’ akamfira!

Reka ngukunde, Mwami Yesu;

Iminsi yose ngushimishe

(Budage)