GushimishaIndirimbo ya 253 mu Gushimisha

Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !

Gusubiramo

Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !

( a )

1

Yesu yarangij’ intambara

Kuko yanesheje Satani

Tunezerwe, tumusingize !

Haleluya !

2

Imbaraga z’ urupfu zose

Ni We wazinesheje rwose

Tuvuz’ impundu, twishimane:

Haleluya!

3

Kuri wa munsi wa gatatu,

Yazuts’ afit’ icyubahiro;

Non’ ubu, yimanye n’ Imana:

Haleluya!

4

Non’ udukiz’ ibyaha byacu,

N’ urubori rw’ urupfu na rwo,

Tubeho, turirimba, tuti:

Haleluya !

Gusubiramo

Haleluya ! Haleluya ! Haleluya !

( b )

1

Hashimw’ Uwatuzukiye !

Kukw avuye mu gituro;

Duhuze hamwe, —Twishime tuti:

Haleluya !

2

Yesu, waradupfiriye,

ub’ Umwam’ ubahw iteka

Uradukunda; —Uradushaka:

Haleluya !

3

Uri mu bgiza bg’ ijuru,

Uhadutegerereje

Udushakisha—Ubuntu bgawe:

Haleluya !

4

Tuguh’ imitima yacu,

Uyitware, Mwami Yesu,

Ikwishimire—Iminsi yose:

Haleluya !