GushimishaIndirimbo ya 248 mu Gushimisha

Hafi y' Umusaraba

1

Hafi y’ Umusaraba,

Aho ntura iteka,

Niho mperwa ku buntu

Amazi y’ ubugingo

Gusubiramo

Nirat’ umusaraba

kugez’ ubo nzaba

Mbony’ uburuhukiro

Hakurya y’ uruzi

2

Nahageze nshobewe,

Nsinzwe n’ urubanza,

Yesu arambabarira,

Angotesh’ urukundo

3

Mwami Yes’ unyibutse

Uwo musaraba

kugira ngo ngendere

Mu gicucu cyawo

4

Ni w’utuma nemera

Kwang’ iby’ isi rwose,

Kukw ari w’unkundisha

Yesu wamfiriye

5

Hafi y’ Umusaraba,

Ni ho ntur’iteka,

Ntegerej’ igihe cyo

Kwambuka rwa Ruzi