GushimishaIndirimbo ya 244 mu Gushimisha

Har' umusozi wa kure

1

Har’ umusozi wa kure

Hafi y’ ururembo,

Ah’ Umukiza yabambwe

Watubabarijwe

2

Ntabwo twabasha kumenya

Uko yababajwe!

Twizeye gusa kw’ar’ twe

Twatumy’ apfa nabi

3

Ni cyo cyatumy’ ibyaha byacu

Byos’ uko bingana

Bikurwaho n’Uwiteka,

Tukazaban’ i We,

4

Nta wundi wabasha kuba

Inshungu y’ ibyaha;

Ni we watwugururiye

Irembo ry’ ijuru

5

Nuk’ubwo yadukiinz’ atyo,

Natwe tumukunde,

Twiringir’amaraso ye,

Tumwumvire rwose