GushimishaIndirimbo ya 238 mu Gushimisha

Kera har’ abungeri mu gihugu cyera

1

Kera har’ abungeri mu gihugu cyera,

Bumv’ inkuru y’ ibyiza ko Yes’ avutse

ku musozi n’ ijoro, bumv’ amajwi menshi

Y’ ingabo zo mw ijuru, zishima, ziti:

Gusubiramo

Noel! Noel! Noel ! Noel!

Havuts’ Umwami w’ lsirayeli !

2

Mu gihugu cya kure, har’ abanyabwenge

Bahishurirw’ ikintu cyabatangaje

Babony’ ikimenyetso cy’ inyenyeri nini,

Kibarangir’ aho Yesu yavukiye

3

Nukw Iman’ iberetse k’ Umukiza yaje,

Bajy’ ahw ar’ uwo mwanya ngo bamusenge

Baramupfukamira, bamutur’ ibyiza:

By’ izahabu n’ icyome n’ ishangi na yo

4

Natwe tumusang’ ubu; n’ Umukiza wacu;

Yaj’ aciye bugufi kubwac’ ababi

Nyuma, ku Musaraba, yaradupfiriye,

Aduhongerera ngo tutarimbuka

5

Nuko, umushimire ko yatuvukiye,

Tumutur’ imitima yac’ imenetse

Uyu munsi wa none, yonger’ avukire

Mu mitima ya benshi, bamushimishe