GushimishaIndirimbo ya 236 mu Gushimisha

Umukiza wac' ubwo yavukaga

1

Umukiza wac’ ubwo yavukaga,

Nta cumbi yabonye, keretse mu nka

Nubwo bamuhej’ i Betelehemu,

Twe kumwim’ icumbi: twe, tumwakire!

2

Marayika yaj’ asang’ abungeri;

Izo nkuru nziz’ azibabariye,

Bagend’ uwo mwanya kumusingiza

Natwe twe gutinda, tumusingize

3

Na ba banyabweng’ aho baboneye

Ya nyenyer’ irang’ Umwami Krisito

Bamusanze vuba, ihayobora,

Bamutur’ ibyiza bamuzaniye

4

Ko nd’ umwana muto, namutur’ iki ?

Simfit’ izahabu nk’ abanyabwenge,

Nta n’ intama mfite, nka ba bungeri

Mfite kimwe gusa: muh’ umutima!