GushimishaIndirimbo ya 23 mu Gushimisha

Mana yo mw ijuru

1

Mana yo mw ijuru,

Byos’ uri nyira byo,

Kand’ ubiduh’ ubudasiba

Utang’ utimana;

Ujy’ udukenura,

Bituma tuguhimbaza

2

Impan’ ihebuje

Yes’ atugabira

N’ ubuntu bge n’ amahoro ye

Yatubabariye,

Twaramugomeye:

Mbes’ ibyo s’ igitangaza?

3

Mwami, ndakwingize,

Nubgo ntakwiriye,

Nyigiza hafi, tugumane!

Mpa kugukorera,

Ndusheho kwemera

Gukund’ ibiri mw ijuru!