GushimishaIndirimbo ya 229 mu Gushimisha

Abungeri barindaga

1

Abungeri barindaga

Intama n’ ijoro,

Marayik’ abiyereka

Mu cyubahiro cye

2

Babony’ icyo cyubahiro,

Baterwa n’ ubgoba,

Marayik’ arababgira

Ati: Muhumure !

3

Nimwumv’ ubu, mbazaniye

Inkuru y’byiza:

Mu rurembo rwa Dawidi,

Havuts’ Umukiza

4

Ndabah’ iki kimenyetso;

Nuko, murabona:

Baryamish’ uruhinja

Mu muvure w’ inka

5

Amaze kubivug’ atyo,

Habonek’ umutwe

w’abamarayika benshi,

Bahimbaza bati:

6

Nukw’ icyubahiro kibe

Ku Mana mw’ ijuru,

Kand’ ab’ ikunda bo mw’ isi

Bahabg’ amahoro