GushimishaIndirimbo ya 218 mu Gushimisha

Kubana na Yesu

1

kubana na Yesu

Iteka mw’ ijuru

Biduter’ umunezero,

Bikatwishimisha

Mw’ isi nd’ umushyitsi:

Sinzayihoramo;

Ahubwo ndi mu rugendo

Runjyana mw ijuru

2

Urugo rw’ Imana

Ajy’ arunyereka,

Ndurora runyegereye,

Arumpishuriye;

Bituma nifuza

Cyane kugerayo:

Ni ho mwandu w’ ab’ Imana,

yerusalenu nshya

3

Paulo yaravuze,

Ati: Tuzabana

Iteka ryose n’ Imana;

Ni ko tubisoma

Iryo sezerano,

Urinsohoreze,

Tubane no mur’ iyi si,

Uhor’ undengera

4

N’ ugenz’ utyo, Mwami,

Umwuka n’ uhera,

Urupfu ruzanyinjiza

Aho batagipfa:

Ni ho nzakumenya,

Nkuk’ unzi,

Mukiza,

Niratir’ imbere yawe

Ko tuzahorana