GushimishaIndirimbo ya 213 mu Gushimisha

Harihw indi s irut iyi cyane

1

Harihw indi s’ irut’ iyi cyane:

Ni nziza, ni nziza !

Ntiyagerwaho, n’ ikibi cyose:

Ni nziza, ni nziza !

Ni ho tuzajya

kubg’ Umukiza!

Baduherey’inanga nziza nshya,

Ducurangane n’abamarayika:

Iyo si ni nziza

2

kandi nta mwijim’uriyo rwose:

Iyo si ni nziza !

Nta mubabaro, nta muborogo:

Iyo si ni nziza !

Banywa ku mugezi w’ ubugingo,

Kandi bareb’ uwabapfiriye,

Bakishimir’ ubgiza bge bginshi:

Iyo si ni nziza !

3

Nubw’ ibyaha byacu bikabije

Kandi bigwiriye,

Umukiza yaradupfiriye

Ngo tubikurweho

Nukw abizey’ Umukiza twese,

Tuzatunganywa n’ urwo rupfu rwe,

Kandi nyuma tuzimana na We

Iyo si ni nziza!