GushimishaIndirimbo ya 21 mu Gushimisha

Mwami, turagushima

1

Mwami, turagushima,

Turaguhimbaza rwose:

Mana, turagukuza

Hamwe n’ abamarayika

{ Turagupfukamiye,

Turakuramya, Mwami } x 2

2

Kiz’ abaw’ Uwiteka

Ushimish’ impano zawe!

Ukuz’ ubgiza bgawe,

Bub’ ubgaw’ iteka ryose!

{ N’ urukund’ ubajyane

Mu Bgami bgo mw ijuru! } x 2

3

Hos’ amahoro yawe

agwire mu bawe bose

None n’ ibihe byose!

Mw isi no mu nyanja hose,

{ Izina ry’ Umukiza

Ripfukamirwe cyane! } x 2

4

Shimishwa, Mwuka wera!

Shimishwa, Data wa twese!

Shimishwa, Mwami Yesu,

Murokozi wacu twese!

{ Nukw imbabazi zawe

zibahw iteka ryose. } x 2