GushimishaIndirimbo ya 202 mu Gushimisha

Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu

1

Tur’ abasirikare ba Kristo Yesu;

Ni W’ ukiz’ abamwiringira

Kandi twasezeranye kurwana cyane

Na Satani n’ isi n’ umubiri

2

Turi bene Data umwe, bagenzi banjye,

Kandi dusangiye kwizera;

Iyo badututse, baduhora Yesu,

Twibuke yuko yadupfiriye

3

Mwibatizwa twashyizwehwikimenyetso

Cy’ umusaraba yabambgeho,

Tujye turwana munsi y’ iyo bendera,

Twambay’ intwaro duhabwa na We

4

Tube maso, twirinde, nta wakwikiza;

Twizigir’ izo ntwaro nziza

Satani n’ ashimagiza, ye kutwoshya;

Twe kumutinya n’ az’ arakaye

5

Twih’ Umwuka Wera, kugira ngo yime

Mu mitima yac’ adutware;

Nukw azatubatur’ ububata bubi

Bwo kwifuza kose k’ umubiri

6

Bene Data, duhumurizanye,

kuko tur’ ingabo z’ Uwanesheje

Twe gutiny’ ababisha, twe gucogora

Tube maso, dusenge, turwane

7

Nubw’ intambar’ idasiba, twagabiwe

Intwaro zituneshereza,

Mw’ ijuru tuzaruhukan’ ibyishimo,

Twambay’ ikamba ritangirika