GushimishaIndirimbo ya 188 mu Gushimisha

Ndashaka gusa nawe

1

Ndashaka gusa nawe,

Yesu, Mucunguzi:

Nta wigeze kukumva

Uvug’ urakaye

Ndashaka gusa niwe:

Wasengaga kenshi,

Wihereranye na So

Kuri wa musozi

2

Ndashaka gusa nawe:

Nubwo bakwangaga,

Ntiwiturag’ inabi

Wagiriwe yose

Ndashaka gusa nawe:

Wafashag’ abantu;

Ump’ urukundo rwawe,

Ruzabankundisha

3

Ndashaka gusa nawe:

Wahamagaraga

Abana bato bose,

Maz’ ukabigisha

Nyamara, sinsa nawe:

Bose barabizi;

Mukiza mwiz’ umfashe,

Nse nawe byukuri