GushimishaIndirimbo ya 184 mu Gushimisha

Dor’ inzir’ ijya mw ijuru n’ imwe

1

Dor’ inzir’ ijya mw ijuru n’ imwe:

N’ iya Yesu n’ Umusaraba we

Ni mpush’ inzira y’ Uwambambiwe

Sinzahabona n’ Umucy’ ubayo

Gusubiramo

Nta yindi nzira tuzabona:

Nta yiriho, haba n’ imwe

N’ ukur’ inzir’ ijya mw ijuru

N’ iy’ Umusaraba

2

Nushaka kwinjir’ Ahera cyane,

Ukajy’ imbere y’ Imana yera,

Uce mu nzira twaciriwe nshya;

N’ iy’ amaraso y’ Umwami Yesu

3

Nsezeye ku nzira z’ isi zose:

sinzazinyuramw uhereiy’ ubu

Dat’ arampamagar’ ati: Ngwino !

Nzakugez’ aho wateguriwe