GushimishaIndirimbo ya 178 mu Gushimisha

Iy' utewe n' amakub' akomeye

1

Iy’ utewe n’ amakub’ akomeye,

Ukiheb’ ubonye ko bicitse pe,

Jyubar’ imigisha yaw’ ukw ingana !

Erega ni myinshi yo gutangaza !

Gusubiramo

Bar’ iyo migisha nonaha,

Iy’ Imana yakugabiye

Uyibare ! Ntusige n’ umwe !

Erega ni myinshi yo gutangaza !

2

Nturemerewe, se, no kwiganyira ?

Ugira ngo ntibicyihanganirwa ?

Bara ya migish’ Iman’ ijy’ iguha,

Umutitn’ ushyike munda, wishime !

3

Har’ abakurushij’ amajyambere,

Arikw aya Yesu ni y’ ahebuje !

Ereg’ ubutunz’ ufite mw ijuru,

Bgo nta wabugura ! Nuko, humura !

4

Amakuba naho yaba mensh’ ate

We kwiheb’ Iman’ irayategeka

Wibuk’ imigisha yakugabiye !

Byos’ izabitungany’ ikuyobore!