GushimishaIndirimbo ya 175 mu Gushimisha

Mwunger’ udukunda, —Jy’ uturagira

1

Mwunger’ udukunda, —Jy’ uturagira,

N’ uduhora hafi, —Twatiny’ iki se?

Tugukurikire,

Iy’ ujya hose,

Naho haba habi—Cyangwa se heza

2

Mwunger’ udukunda, —Tuz’ ijwi ryawe,

Uduhamagaye, —Turanezerwa

Kand’ iy’ uduhannye,

Turabyemera

Tur’ intama zawe: —Utwiharire

3

Wavuy’ amaraso, —Mwungeri mwiza,

Kugira ngw intama—Uducungiire

Washyize kuri twe

Ikimenyetso,

Ni cyo Mwuka Wera, —Udutuyemo

4

Mwunger’ uturinde, —Uturengere

Amasega mabi—Ye kutwegera

Nta cy’ azadutwara,

Kuk’ ukomeye

Turikumwe, byose—Biranesheka