GushimishaIndirimbo ya 166 mu Gushimisha

Ngwino, soko y' umugisha

1

Ngwino, soko y’ umugisha;

Mp’ umutim’ ugushima,

Ntabw’ ukam’ iteka ryose;

Njye ngusingiza cyane

Nyigisha guhora nsenga;

Menye n’ ubwiza bwawe,

Nizigir’ ubwami bwawe;

Nyuzuz’ urukund’ ubu !

2

Nyibutsa bya byiza byawe

Byose wakankoreye

Nizeye yukw uzanjyana,

Ukangeza mw ijuru

Yesu, waranshatse, mpabye;

Nari kure yaw’ ubgo,

Unyigur’ urupfu rubi,

Wemera kumbambirwa

3

Ndi mu mwenda wawe,

Mwami, W’ ubuntu wangiriye;

Unyigize hafi yawe,

Meny’ imbabazi zawe

Satan’ ajy’ angerageza

Ngo nindek’ unkund’ atyo

Akir’ umutima wanjye,

Nuk’ undinde, mb’ uwawe