GushimishaIndirimbo ya 156 mu Gushimisha

Ni jye, Yesu, witanze

1

Ni jye, Yesu, witanze

Kera ku Musaraba,

Mbitewe n’ urukundo

Ngo ngukiz’ ibyaha byawe

{ Mugenzi, narakwitangiye ;

Wanyituy’ iki wo we ? } x 2

2

Narets’ ubwiza bwanjye

Nari mfite mw ijuru,

Nsig’ umucyo kwa Data,

Nza mu mwijima w’ iyi si,

{ Naretse byose nkurengera:

Wants’ iki kubwaruye ? } x 2

3

Banyish’ urupfu rubi,

Birut’ uko byavugwa;

Navushijw’ amaraso

Ng’ utazapfa nabi nawe

{ Nakwihanganiy’ ibyo byose:

Wanyihanganiy’ iki? } x 2

4

Navuy’ i Wanjy’ i bgami,

Nger’ ah’ uri mw isi mbi,

Nkuzanir’ agakiza

N’ ubugingo budashira

{ Ko nakugabiy’ impan’ ubgo,

Wigeze kuntur’ iki ? } x 2