GushimishaIndirimbo ya 153 mu Gushimisha

Yes' urankunda, Mukiza mwiza

1

Yes’ urankunda, Mukiza mwiza;

Yes’ urankunda: sinz’ icyakunkundishije !

Waje kunkiza, nd’ umunyabyaha;

Ubgo wanshunguye, nagupfira !

Gusubiramo

Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza !

Njye nguhimbaza, Mucunguzi wanjy’ unkunda

Njye nguhimbaza, Mukiza mwiza:

Nzakuririmbir’ ibihe byose

2

Waje kunkiza, Mukiza mwiza;

Waje kunkiza: wabyemejwe n’ iki, mbese?

Icyo nzi n’ uko wabay’ inshungu,

Ubgo wamfirag’ urupfu rubi

3

Nshorera, Yesu, Mukiza mwiza:

Nshorera, Yesu; jy’ ungez’ ah’ ushaka hose,

Mu nzira nziza, cyangwa no mu mbi,

Nger’ ikirenge mu cyawe, Yesu

4

Yes’ uzampemba, Mukiza mwiza:

Yes’ uzampemba, ntakwiriy’ ubuntu bgawe

Kandi nzareba n’ ubgiza bgawe,

Nguhimbazanye n’ abera bose