Nimushim’ izina ryiza ry’ Uwiteka Rurema
Nimushim’ izina ryiza ry’ Uwiteka Rurema;
N’ icyubahiro cye cyinshi nimucyamamaze hose hose !
Nimuvug’ urukundo rwe, bose barwumve,
Abo ku mpera y’ isi bamenye kw akiza
Gusubiramo
Urukundo rw’ Uwiteka ruratemba nk’ uruzi
Kand’ ubuntu bge n’ ibambe ntago bizashir’ iteka ryose
Nimushim’ Umwami Yesu: ni we Mwana w’ Intama
Wapfiriy’ abanyabyaha, hanyum’ agahambga mu gituro
Maze, ku wa gatatu, yanesheje urupfu,
Arazuk’ arazamuka, yima mw ijuru
Kand’ umuns’ uzaza vuba, Yes’ agaruke mw isi
Kwim’ ingoma ye n’ ubgami mu cyubahiro n’ ubgiza bginshi,
Isi n’ ijuru byombi binezerwe hamwe
N’ inyamaswa n’ inyoni n’ ibyaremwe byose
Icyo gihe cy’ ibirori, tuzarimba twishimye,
Twiteguye nk’ umugeni, ukw arimba yitegur’ umukwe;
kukw umwam’ azamanuka ngw az’ adusange,
Tub’ imbata ze zera zinezerw’ iteka