GushimishaIndirimbo ya 136 mu Gushimisha

Ubugingo bwanjye bgose

( a )

1

Ubugingo bwanjye bgose,

Yesu, ndabukwihereye;

Kand’ iminsi yanjye yose,

Njye ngushimisha ntasiba

2

Amaboko yanjye, Mwami,

Ajy’ akor’ iby’ untegeka;

Ibirenge byanjye na byo

Bijye bijy’ ah’ unkundiye

3

Ijwi ryanjye na ryo n’ uko

Rijye rikuririmbira;

Kand’ akanwa kanjy’ iteka

Kavug’ ibyo wankoreye

4

Ibyo mfite byose na byo

Simbikwima, Mwami Yesu;

Kand’ ubgenge bganjye na bgo

Jy’ ubukoresh iby’ ushaka

5

Hindur’ umutima wanjye,

Nkund’iby’ ukunda byonyine

Sinzigeng’ ukund’ ahubgo

Ndakugandukiye, Mwami

6

Urukundo rwanjye rwose

Ndugukunde gusa, Yesu;

Nkomeza, mb’uwaw’iteka:

Ndakwihaye, sinkitwara !

( b )

1

Numvise ijwi ry’ Umukiza,

Anyihamagarira;

None, mutim’ ungomesha,

Umvir’ Umucunguzi

2

Akir’ ubugingo bganjye:

Mwam’ ubgitegekere;

Ubgimemo, budakurwa

Mu mategeko yawe

3

Ujy’ ukoresh’ uk’ ushaka

Ubu bugingo bganjye;

Ibyanjye ndabigutuye:

Databuja, nd’ uwawe

4

No mu bihe byanjye byose,

Komeza kunshorera

N’ imbaraga zawe zose;

Ujy’ untegek’ iteka