GushimishaIndirimbo ya 134 mu Gushimisha

Nshaka Yesu nta wundi nifuza

1

Nshaka Yesu; nta wundi nifuza

Andengera mu byago by’ iyi si

Nshaka Yesu; ni W’ umpumuriza

Nah’ undi yakwishoboza, jye

Nshaka Yesu !

Gusubiramo

Nshaka Yesu ! Nshaka Yesu !

Nshaka Yesu, ntasiba:

Mu mahoro, mu byago,

Ni We nshaka wenyine;

None n’ iteka ryose,

Jye nshaka Yesu !

2

Nshaka Yesu: n’ inshuti yanjy’ubu

N’ Umujyanam’ uhor’ unyobora

Nshaka Yesu, ngw ansindir’ Umwanzi;

Jyenyine nzi ko nta cyo maze ;

Nshaka Yesu

3

Nshaka Yesu: ni we Murengezi

S’inshuti yac’ abanyabyaha se?

Nshaka Yesu: nafashwa n’ undi se ?

Ntawund’ ukund’ abantu nkaWe:

Nshaka Yesu !