GushimishaIndirimbo ya 128 mu Gushimisha

Ubu, nj' uko ndi, niringiye

1

Ubu, nj’ uko ndi, niringiye

Gus’ amaraso wamviriye

Kandi yuko wampamagaye

Mucunguzi, nditabye, nditabye

2

Ubu, nj’uko ndi, mbuyerezwa

N’ intambara yo mu mutima

N’ intimba nyinshi n’ ubgihebe:

Mucunguzi, nditabye, nditabye

3

Ubu, nj’uko ndi: sinabasha

Kwikurahw ibinter’ isoni;

Niringiy’amaraso yawe:

Mucunguzi, nditabye, nditabye