GushimishaIndirimbo ya 122 mu Gushimisha

Ukunda kujy' ambabarira

1

Ukunda kujy’ ambabarira

N’ Umukiza

Umfasha kujya nesh’ ibibi

N’ Umukiza

Umwami wanjy’ aranyizeza,

Nanjye nkunda kumukorera,

Kukw ashaka kubabarira

Umwegera

2

Nkund’ iyi nzira y’ agakiza

Y’ Umukiza,

Kukw ijy’ intera kunezerwa

Mu Mukiza

Nababazwa n’ iby’ isi cyane,

Mfashwa no kujya mwizigira,

Ngahora mpanz’ amas’ iteka

Umukiza

3

Ndashima rwos’ Uwankijije:

Ni we Yesu

Kand’ azanjyana mu bgami bge

Kukw ankunze

Nuko nemera gushorerwa

N’ Umwuka Wera w’ Umukiza,

Kukw ari Wo Mufash’ uhamya

Ibya Yesu