GushimishaIndirimbo ya 120 mu Gushimisha

Mw ijuru Imbere Y Imana

1

Mw’ijuru Imbere Y’Imana

Mfit’umuntu Umvugira

N’umukuru W’abatambyi

Kandi yitwa Rukundo

Mpamya Y’uk’ izina ryanjye

Riri ku Mutima We

Ubw’amvugira, nta mwanzi

Wamunyirukanaho

2

Satan’iy’anyibukije

Gukiranirwa Kwanjye

Ashaka Kunyihebesha

Njya Ntumbira mw’ijuru

Ndebay’umukunzi Wanjye

Wabikuyeho rwose

Kera yarampongereye;

Nuko, sinzarimbuka

3

Uwitek’umucamanza

Ambonyehw’amaraso

Ntancir’urubanza rubi;

Anyit’ukiranutse

Yaranshunguye ngo mb’uwe

Niko Kunyishingira

Kukw’adapfa, singipfuye;

Jye na Yesu tur’umwe