GushimishaIndirimbo ya 115 mu Gushimisha

Nabony umukunzi mwiza

1

Nabony’umukunzi mwiza

Yarankunze ntamuzi

Yamfatishij’ umugozi,

Arirwo rukundo rwe

Izo ngoyi ze zanteye

Kub’imbata ye rwose

Jye nd’ Uwe, na We n’ uwanjye

Kugez’ iteka ryose

2

Nabony’umukunzi mwiza

Kera yaramfiriye

Yaranguz’amp’ ubugingo,

Na We yaranyihaye

Non’ibintu mfite byose

Ntabgo Nkibigundira

Ibyo ntunze nanjy’ubwanjye

N’iby’uwo Mucunguzi!

3

Nabony’umukunzi mwiza

Byos’arabishobora

Ajy’andind’akaga Kose

Munzir’ ijya mw’ijuru

Kumuhang’amas’iteka

Bizankiz’intege nke

Nshir’ubwoba, nshir’ubute,

Nyuma, nzatabaruka !

4

Nabony’umukunzi mwiza

Ni we nyir’imbabazi

Ni We mujyanama Wanjye

Niw’undenger’iteka

Nta Kubaho nta n’urupfu,

Nta n’abadayimoni,

Nta bya none , nta bizaza

Byazantanya na Yesu !