AgakizaIndirimbo ya 91 mu Agakiza

Namaze kumeny' ibyiza byinshi

1

Namaze kumeny’ ibyiza byinshi

Yesu yakoraga mu gihe yagenderaga mur’ iyi si,

Aho ya geraga hose ni ko yajyag’ abafasha

Nejejwe no kuririmba Yuko Yes’ adahinduka.

Gusubiramo

Yesu Krist’ uko yar’ ari ni kw ahor’ iminsi yose

Arashak’ aba zimiye ndets’ akiza n ‘ abagome

Uwo Mukiza ntahinduka

2

Kandi hariho n’ impumyi Yitwa ga Barutimayo

Imaze kumenya ko Yes’ ari hafi

Yinginga Yesu yizeye, nukw ikizwa kubw’ ubuntu

Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahi nduka

3

Yes’ ahamagar’ abanyabyaha ndetse n’ abarwayi

Bos’ abahamagarira kubakiza

Naw’ ukore ku nshunda ze Urahabw’ imbaraga nshya

Ugire nka wa mugore Kuko Yes’ adahinduka

4

Namaze kumenya yuko Yasabirag’ abanzi be

Cyane cyan’ ubwo yari ku musaraba

N’ ukuri yarababajwe Ubgo yambikwag’ amahwa

Nejejwe no kuririmba yuko Yes’ adahinduka