AgakizaIndirimbo ya 88 mu Agakiza

Hazabahw igihe cy' imperuka

1

Hazabahw igihe cy’ imperuka

Urubanza rucibwe na Yesu

Azarucir’ abaremwe bose

Kuko bazaba bar’ imbere ye

Nibw’ azaherakw abarobanura

Nk’ umwungeri mu ntama n’ ihene:

Intama niz’ azashyir’ iburyo bwe,

Ibumos’ azaha shyir’ ihene

2

Maze Yes’ azabwir’ ah’ iburyo ati:

Ngwino mwahaw’ umugisha

Dor’ ubgami mwahamagariwe

Uhereye ku kuremwa kw’ isi

Uwo muns’ azabashimira cyane

Bazarabagirana nk’ izuba

Azabamurikir’ Imana Data

Hazabah’ umunezero mwinshi

3

Azabwira abo b’ ibury’ ati:

Nari nshonje muramfungurira

Mwaranshumbikiye nd’ umushyitsi

Mwaranyambitse nambay’ ubusa

Na bo bati: Ryari war’ umushyitsi,

Cyangwa ryari twakubony’ ushonje,

Ryari twakubonye wambay’ ubusa

Tugukorer’ ibyo byos’ uvuze?

4

Azabwira ab’ ibumoso bwe ati:

Muv’ aho ndi mwabivume,

Nimugende mujye mu muriro

Wa Satani hamwe n’ ingabo ze

Ntimwamfunguriy’ ubwo nari nshonje

Mfit’ inyota ntimwampay’ amazi

Nar’ umushyitsi ntimwanshumbikira

Ntimwansuye ubwo nari ndwaye.

5

Nuko bazabwir’ Umwami Yesu bati:

Ryan twakubony’ ushonje?

Ryari twakubony’ ufit’ inyota?

Ryari twakubony’ ur’ umushyitsi?

Ryari twakubony’ urwaye, Mukiza?

Ryari twakubonyehw ibyo byose?

Ibyo byos’ uvuze ntitwabibonye

Ngo tubure kukwerek’ ineza

6

Nuko Yes’ azabwir’ ab’ iburyo,

ndets’ abwire n’ ab’ ibumoso bwe ati:

Byose mwakorey’ abato

Burya ni jye mwabikoreraga

Bose bazibuk’ ; byo bakoraga

Hazarira abo b’ ibumoso

Ab’ iburyo bazajyanwa mw juru

Bazahora banezerw’ iteka