AgakizaIndirimbo ya 86 mu Agakiza

Uduh' Umwuka wawe, Mana Yera

1

Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,

Nk’ uko wawohererej’ abakera

/: Ucan’ umuriro wawe muri twe

Ntidukomeze kub’ abazuyazi.: /

2

Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,

Nk’ uko wabigenje kuri wa munsi

/: Intumwa Peter’ ubwo yigishaga,

Yigishiriza mu nzu ya Kornelio.: /

3

Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,

Uduhe Pentekote yacu none!

/: Abanyabyah’ ibihumbi bakizwe

Ijambo ryawe ribashe kogera.: /

4

Uduh’ Umwuka wawe, Mana Yera,

Uturamburir’ amaboko yawe

/: Ukor’ ibitangaza byawe, Mana,

Ndets’ abarwayinabo ubakize.: /

5

Abasinziriy’ urabakangure

Cyane cyan’ abarushye mu rugendo

/: Mwami, dusange nko kuri wa munsi

Ubwo wuzuzag’ abigishwa ba we.: /