AgakizaIndirimbo ya 76 mu Agakiza

Yemwe mwa bushyo bw' Imana

1

Yemwe mwa bushyo bw’ Imana

Mwihangan’ ibihe bito

Muri wa murw’ uhoraho

Muzabonay’ Ibyishimo

/: Hasigay’ igihe gito,

Intambar’ ikazashira.: /

2

Ntukarogwe mur’ iyi si

Ntuka rek’ Imana yawe

Mu makuba no mu byago

Kurikir’ Umwami Yesu

/: Buri munsi, buri munsi

Aguha ku nesha byose.: /

3

N’ unanirwa mu rugendo

Inzir’ imaze kuramba

No mu makuba y’ iyi si

Iman’ izakuruhura

/: Hazabah’ umunezero

Wo kunezez’ umugenzi.: /

4

Ni twizera tuzabona

Cya gihugu cyo mw ijuru

Kand’ iyo n’ inkuru nziza

Nta bizatugerageza

/: Turi hafi, turi hafi

Yo guhurira mw ijuru.: /

5

Ni dutumirwa n’ urupfu

Tuzimukan’ ibyishimo

Ibyo twiringiye byose

Tuzabibona mw ijuru

/: Hazab’ amahoro menshi

N’ umunezer’ uhoraho.: /