AgakizaIndirimbo ya 68 mu Agakiza

Nta bgo nkwiye kujya niganyira

1

Nta bgo nkwiye kujya niganyira,

Nibaz’ ukw ejo nzaba merewe

Nzajya nibuka yukw Ihoraho

Imeny’ ibyo byos’ uko bingana

Ifit’ umutima w’ urukundo

Kukw ijy’ intungish’ ibinkwiriye

Umunezero n’ umubabaro

Byos’ abi nzaniramw amahoro

2

Amba hafi ndetse buri munsi,

Kand’ angerer’ ubuntu bukwiye

Ajy’ anyikorerer’ imitwaro

Ni we Data kandi ni we Mana!

Nguk’ ukw ajy’ antunga buri munsi,

Ajy’ anda mira mur’ ibyo byose

Buri muns’ azajy’ amp’ imbaraga

Iryo n’ isezera no yampaye

3

Mana yanjye, komez’ ujy’ umfasba

Ngutaramire ntez’ icy’ umbwira

Mpore nizey’ ijambo wambwiye

Sinkabure ku mbaraga zawe

No mu bikomeye birih’ ubu

undamburir’ amaboko yawe

ump’imbaraga ku buntu bwawe

kugez’ igih’ uzaza kunjyana