AgakizaIndirimbo ya 48 mu Agakiza

Nahaw' ubugingo buhoraho rwose

1

Nahaw’ ubugingo buhoraho rwose

Kand’ ubwo bugingo ni Yesu

N’ ukuri yinjiye mu mutima wanjye

Kandi yanshyizemw ubutwari

Gusubiramo

Nejejwe n’ Imana mu mutima wanjye

N’ umuriro w’ ijur’ urimo

Nsigaye ngendera mu mucyo w’ ukuri

Yesu Mukiza ni we mucyo

2

Imigisha yo mu gakiza k’ Imana

Kubw’ ubuntu narayihawe

Nayihawe mu gihe nihanny’ ibyaha

Imbere y ‘ Umukiza Yesu

3

Umukiza ni we wankuye mu ishyamba

Nsigaye mba mu murima we

No kubw’ imvura n’ izuba byo mw ijuru

Nshobora kwer’ imbut’ ashaka

4

Ubugingo bwiza nahisemo n’ ubu:

Gukorer’ Umukiza Yesu

Kubaho ni Kristo no gupfa n’ inyungu

Ku Mu kristo wese w’ ukuri