AgakizaIndirimbo ya 45 mu Agakiza

Iby' Iman' ikora biradutangaza

1

Iby’ Iman’ ikora biradutangaza,

Nta n’ uwabimeny’ uko biri

Arikw icyo nzi nukw iby’ Iman’ ishaka,

Ari byo nkwiriye gukora

2

Mu rugendo nta bwo nabimenya byose,

Ariko nzi ko nzabimenya

Ni ku ki turizwa n’ ibyago biriho,

Kand’ ari byo mu gihe gito

3

Yesu nzi k’ ufit’ amagar’ ibihumbi,

Harimo n’ iryo wangeneye

Icyo wampitiyemo n’ ukugira ngo

Nzagere mw ijur’ amahoro

4

Kandi nk’ ukw Eliya yajyanywe ningoga,

Nanjy’ uko ni ko nzava mw isi

Ubg’ ibyago byose bizaba bishize,

Hariho guhimbaz’ Imana

5

Tuzab’ ibihumbi turamy’ Umukiza

Tuzamuririmbira twese:

Ur’ Iman’ ikiranuka muri byose

Ku buntu n’ inam’ utugira

6

Ubu ntegereje kandi nihanganye

Kuzasobanukirwa byose

Mfit’ ibyiringiro bifit’ ubugingo,

Mfit’ umu gabane mw ijuru