AgakizaIndirimbo ya 40 mu Agakiza

Iyo ndebeshej' ukwizera

1

iyo ndebeshej’ ukwizera,

Nezererw’ Umukiza wanjye

Mbon’ ubutunzi bwinshi cyane,

Bufitwe na Dat’ Uhoraho

Haleluya, ndane zerewe,

Kukw anyobor’ iminsi yose,

Iyo mfit’ intege nke cyane,

Ambumbatiz’amaboko ye

2

Noneho nta bwo nkir’ indushyi,

Kuko nujujw’ umunezero

Urukundo rwe n’imbabazi,

Bitum’ anyumv’ iyo musabye

Haleluya, kukw ambeshaho

Non’ ubu nguwe neza rwose

Niba naw’ ushak’ amahoro,

Umwugururir’ umutima

3

Ubwo nari nkiri mu byaha,

Nari nuzuy’ umubabaro

Non’ ubu nta gushidikanya,

Nta teka nzacirwah’ ukundi

Haleluya, amp’ imbaraga

Zo gutsind’ ibigerageza

Ndanezerewe mu mutima,

Ndindwa n’ lIman’ iminsi yose

4

Umubabaro no gusekwa,

Byose ni ko byabay’ ubusa

Kuko njya mpozwa n’ Umukiza,

Kandi mbumbatirwa na Data

Haleluya, Mukiza wanjye

Ni wow’ untunga kubw’ ubuntu

Naho nab’ umunyantege nke,

Nizeye k’ uzamp’ imbaraga