AgakizaIndirimbo ya 4 mu Agakiza

Niboney' urukundo rw' Umukiza

1

Niboney’ urukundo rw’ Umukiza

Urwo rukundo ni rwo runezeza

Afit’ izina ryiz’ uwo wankunze

N’ Imana Data n’ Umwana we Yesu

/: Nashimishijwe n’ urukundo rwawe,

Yewe Mana nawe Yesu Kristo.: /

2

Jye nd’ imbere yawe nd’ umwana muto

Icyo nkwiriye n’ ugufashwa rwose

Mu bintu byose mu kubaho kwanjye

Mu gihe ngeragezwa mur’ iyi si

/: Nkomeza Mwami singende jyenyine

Umbe hafi mu rugendo rwanjye.: /

3

Iyo ngusabye Yesu kujy’ iwanjye,

Ubwo mba nshaka ko wamar’ ubwoba

Jye munyabyaha umfat’ unkomeze,

Kuko nshidikanya sinkor’ ibyiza

/: Singikor’ ibyajyaga binezeza

Ubu nkora ibyo ntikoresha.: /

4

Niboney’ urukundo rw’ Umukiza,

Ari we wanshunguj’ amaraso ye

Ayo maraso s’ ayo mu bitungwa,

N’ amaraso y’ Umwami Yesu Kristo

/: Yar’ ukiranuka mu b’ isi bose,

Agezahw atang’ ubugingo bwe.: /