Nowa ku ki wubak' iyo nkuge?
Nowa ku ki wubak’ iyo nkuge?
Urakor’ iby’ umupfapfa rwose
Dor’ utuy’ imusozi,
kandi nta maz’ ahari
Iby’ ukora biratuyobeye
Uwiteka ni we wabivuze,
Yukw abagizi ba nabi bose
Abujuj’ is’ ibyaha
bazamarwa n’ amazi
Ayo maz’ azabar’ umwuzure
Bagir’ inama yo kubazanya
None Nowa yab’ avug’ ukuri
Bati: Habe na gato,
ntidukwiye kwemera,
Twi komeze mu byo kwinezeza
Igihe na cyo gihita vuba
Nowa yubakan’ umwete rwose
Bose bamurebaga
ni ko bamusekaga
Bati: Noneho Noa yasaze
Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho
Yi njira muri ya nkuge vuba
Yinjirana n’ abandi
bagiriw’ imbabazi
Ubw’ Iman’ ibakingir’ urugi
Nukw abantu baraseka cyane
Bakomanga ku rugi bavuga
Bati: Nowa, sohoka
Iyi mvur’ irahita
Wi tubeshya ng’ uri mu rugendo
Ijuru risa n’ iritobotse
Ubwo ha gw’ imvur’ itey’ ubwoba
Bati: Turarimbutse
nk’ uko Nowa yavuze
Dor’ urupfu ruratuzengutse
Umv’ ukw Imana yabashubije:
Nowa yajyag’ abigisha rwose
Mubi gir’ ibikino,
mwanga kwumvir’ intumwa
Ni ryo teka muciriwe none
Nukw amaz’ aterura ya nkuge
Ireremba kuri wa mwuzure
Abicaye mu nkuge
bafitemw amahoro,
Kugez’ ubwo bazasohokamo
None natwe dufit’ iyo nkuge:
N’ agakiza twahawe na Yesu
Nib’ ushak’ amahoro,
ngwino wihitiremo,
Agakiz’ ureke kurimbuka