AgakizaIndirimbo ya 35 mu Agakiza

Ni Yesu wangize kub’ umuva ndimwe we

1

Ni Yesu wangize kub’ umuva ndimwe we

Iman’ ishimwe cyane

Kand’ ibyo mfite byose ni we wabimpaye

Iman’ ishimwe cyane

Kandi yarambabariy’ angir’ imbohore

Yamviriy’ amaraso yo mu mutima we

Ndanezerewe cyane kuko yanshunguye

Iman’ ishimwe cyane

2

Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha

Iman’ ishimwe cyane

Ni w’ umfasha mu bintu byose bikomeye

Iman’ ishimwe cyane

Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi

Ahindur’ iyo mibabaro ngw anezeze

Iman’ ishimwe kuko yumv’ amasengesho

Iman’ ishimwe cyane

3

Ku Mana mw ijuru mfitey’ umu gabane

Iman’ ishimwe cyane

Mu mwanya muto tuzabon umunezero

Iman’ ishimwe cyane

Mw ijur’ abera bazamurika nk’ izuba

Yes’ ubw’ azatwambik’ ikamba ry’ ubugingo

Tumwitegure kukw azagaruka vuba

Iman’ ishimwe cyane