AgakizaIndirimbo ya 23 mu Agakiza

Umurima w' Iman' ureze

1

Umurima w’ Iman’ ureze,

N’ igi he cyo kuwusarura

Mwa basaruzi muze vuba,

Gusarur’ ibisarurwa bye

Gusubiramo

Yes’ ubu turakwinginga:

Woherez’ abakozi bawe

Baterany’ ibyo bisarurwa,

Babigushyikirize Mwami

2

Ubazindure kare cyane,

Kand’ abandi mu gica-munsi

No mu gihe cy’ umugoroba,

Yes’ ubahamagare bose

3

Urahamagawe Mukristo,

Genda vuba udakererwa

Kandi wubur’ amaso yawe,

Kuk’ Umwami Yes’ aza vuba

4

Muze mwese duhaguruke,

Dukorer’ uwaducunguye

Hasigaye umwanya muto,

Akaza kutugororera