Umuriro wawe Mukiza
Umuriro wawe Mukiza,
Twese turashak’ uwo muriro wawe
Dor’ uko tugusaba: Mana,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu
Twes’ ubu tur’ imbere yawe,
Uduh’ Umwuka wawe Mana,
Duhabge Pentekote yacu
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro
Mana, twiteho kand’ utwumve,
Twese turasab’ uwo muriro wawe
Turakwinginga dukomeje,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu
Dukwiriy’ imbaraga zawe
Mu bitugerageza byose
Ni zo’ zizaduha kunesha,
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro
Dor’ imitima yos’ ikonje,
Irashaka ko wayih’uwo muriro
Ibyo dukennye mu mitima,
Byakizwa n’ uko waduh’ uwo muriro
Jy’ ubwanjye nta cyo nashobora
Cyampesha gutsinda Satani
Ariko nseng’ Imana mvuga;
Can’ uwo muriro mu mutima wanjye
Ndagusab’ umuriro Mwami,
Ngo nshobore kubwiriza mu rukundo
Ndashak’ uwo muriro wawe,
Kugira ngo ngir’ umwete n’ ubutwari
Nshyiz’ umutima wanjye wose
Ku ruhimbi rw’ Imana yanjye
None Man’ iryo turo ntuye,
Ryemerer’ urih’ uwo muriro wawe