PREFACE

Amaramo imyaka cumi n’ibiri! Kuba mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusoma igitabo cy’Imana no kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga ni kimwe gusa; ni ibyo gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura, nuko yiga undi mwuga wo kuboha utuntu, abohesha urudodo, akabigura amafaranga akayohereza iwe.

Ntiyanditse byinshi muri icyo gihe. Bitinze baramurekura abona umudendezo wo kuvuga ubutumwa no gukorera Imana. Mu mwaka wa 1676, bongera kumufunga amezi make nibwo yanditse iki gitabo. Kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu baragikunda ku buryo butangaje, gikwira hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi zirenga 120!

Ubwa mbere imfura n’abanyabwenge basuzuguraga iki gitabo, bati; nta mucuzi wo kwandika igitabo! Ariko buhoro buhoro, gitangira kumenyekana muri bo (Yohana yarapfuye kera). Baragisoma baragitangarira. Basanga ni ingezi rwose! Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwuga ugayitse, utize n’ibyubwenge, yashoboye kucyandika. Birabayobera. Icyabimuhesheje ni kimwe: yari azi igitabo cy’Imana uburyo butangaje. Bisa n’aho yagifashe cyose mu mutwe! Ni ukuri gutinya Uwiteka ni itangiriro ry’ubwenge (Zab 111:10). Iki gitabo cye cyuzuye amagambo y’Imana akurikiranye; ni menshi cyane.

Tugisoma iki gitabo, twibuke yuko ari nk’ubuhamya bwa Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yaryamyemo akaharotera, mu itangiriro ryacyo ni ya nzu y’imbohe yari afungiwemo! Tujyane nawe, tugerane na we ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi. Kandi cyane cyane ku musaraba w’Umwami Yesu, duture umutwaro w’ibyaha. Maze natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero, nta yindi igera i Siyoni!