ITANGIRIRO
Nyuma yo gusoma édition ya kane yanditswe na PRINTER’S HOUSE SOLUTION LTD mu 1980 ngasanga ari cyiza cyane, nifuje ko cyarushaho gufasha benshi bari mu rugendo rujya i Siyoni, bityo ngira igitekerezo cyo kugisubiramo kubera impamvu eshatu nkuru zikurikira:
- Kuvugurura imyandikire y’ururimi rw’ikinyarwanda kubera ko imyandikire yo muri Edition ya kane itajyanye n’igihe;
- Gukosora amakosa y’imyandikire (typing errors);
- Icyifuzo cyo kugeza aka gatabo ku bantu benshi binyuze mu kugashyira kuri internet no kuba kahererekanwa kandi kagasomerwa kuri telefoni ngendanwa, dore ko nanjye ubwanjye nabanjye kugashakira kuri internet nkakabura. Ikindi ntabura kubabwira ni uko usibye iyi edition yifashishijwe mu gukosora aka gatabo, hari n’izindi eshatu zayibanjirije arizo iya mbere yo mu 1933, iya kabiri yo mu 1959 n’iya gatatu yo mu 1979. Ingero z’amwe mu magambo n’amazina yari yanditswe nabi: “nakerense” ryahinduwe “nakerenseje“ (kuri page 34), “MUREHESI” ryahinduwe “MUHEHESI” (page 94), “Eliya” yahinduwe “Eliyakimu” (kuri page 128), “butuma” ryahindutse “bituma” (kuri page 151) n’ayandi. Ingero z’imwe mu mirongo yo muri Bibiliya itari iri yo n’indi itanabaho: (9 Abates. 5.6) kuri page 134 wakosowe bikaba (1 Abates 5:6 ), (Yesaga 26.2) kuri page 159 wakosowe hakandikwa (Yesaya 26.2), (Itang 1.26) kuri page 107 wakosowe ukaba (Itang 19:26) n’iyindi. N’ubwo bimeze bityo, hari ahantu habiri tutashoboye gukosora kuko hadahura n’ibyanditswe. Aho ni Abarom 10. zo (tuhasanga kuri page 83) na (Mat 1:2) (tuhasanga kuri page 117): twaharekeyemo kugira ngo tudahindura injyana y’igitekerezo kiri muri Edition twifashishije. Ingero z’ivugururura uburyo amarangamirongo ya Bibiliya yanditswemo: (Zab III:10 byahinduwe Zab 111:10); (Ibyak. 16.30,31 byahinduwe Ibyak 16:30-31); (2 Abakor. 10. 18 byahindutse 2 Abakor 10:18). Muri rusange, ikosora ryakozwe nta kintu ryahinduye ku gitekerezo nyirizina kiri mu muri edition yo muri 1980. Edition ya 4 yavuguruwe mu 2016 bikozwe na MVUYEKURE Emmanuel ufite contacts zikurikira: Tel: +250788550961 E-mai: mvem2009@yahoo.com