AMAGAMBO ATEGUZA
Umwanditsi w’iki gitabo yitwaga Yohana Bunyan. Yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628. Se yari umucuzi, kandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka mike gusa mu ishuri ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa. Yari afite ubwenge bwinshi bwa kavukire, ariko nta buryo yabonye bwo kwiga byinshi. N’ubwo yari azi kwandika no gusoma, imyandikire ye iteka yarimo amakosa menshi.
Akiri umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha cyane, ariko yabikoraga umutima umurega, azi ko Imana izabimubaza. Umunsi umwe yumvise bigisha ku cyaha cyo kwica isabato, yumva ijwi ry’Imana mu mutima we rimubaza riti: Urahitamo kureka iki? Kureka ibyaha byawe ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu? Agira ubwoba bwinshi; maze ariheba, yibwira ko atagishobora gukizwa. Bukeye ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby’Imana bahagaze ku irembo ry’urugo. Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo kubabarirwa ibyaha no gukizwa n’Umwami Yesu, amenya ko abo bagore babonye Yesu koko.
Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya. Yongera guhura na Apoluoni na Bwihebe ibihe byinshi. Ndetse hari ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu kazitiro kwa Musobanuzi. Ariko bitinze, agera ku musaraba, umutwaro umuva ku mugongo, arakizwa.
Atangira kuvuga ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka wa 1660, himikwa umwami mushya utaremeraga ko abatararobanuriwe ubupasitori mu buryo butegetswe bavuga ubutumwa. Yohana araregwa, ajya mu rubanza bamutegeka kureka kuvuga ubutumwa. Aranga, baherako bamushyira mu nzu y’imbohe.