← Ibitabo byose
Zaburi

Zaburi 123

627

1Indirimbo y'Amazamuka. Wowe wicara mu ijuru, Kuri wowe ni ho nuburira amaso.

2Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja, Nk'uko amaso y'umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja, Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, Kugeza aho azatubabarira.

3Uwiteka, utubabarire utubabarire, Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.

4Imitima yacu ihāze cyane, Gukobwa n'abaruhukira mu mahoro, No gusuzugurwa n'abibone.